Skip to content Skip to main navigation Skip to footer

Igabanuka ry’ingengo y’imari y’ibyanya by’inganda rizateza ikibazo cy’amadevize – Sena

Sena yagaragaje impungenge ku igabanuka ry’ingengo y’imari yagenewe kugeza ibikorwaremezo mu byanya by’inganda, ivuga ko bishobora kudindiza iterambere ry’inganda, guca intege abashoramari no kugira ingaruka ku bushobozi bw’igihugu bwo kubona amadovize.

Byagarutsweho kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026, mu Nteko Rusange ya Sena yateranye kugira ngo yemeze ibitekerezo bya Sena ku mbanzirizamushinga w’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027 hamwe n’ingamba zo mu gihe giciriritse cya 2026/2027–2028/2029.

Komisiyo ya Sena y’Ubukungu n’Imari yagaragaje ko ingengo y’imari yo kugeza ibikorwaremezo mu byanya by’inganda yagabanutseho arenga miliyari 1.7 Frw, iva kuri miliyari 8.9 Frw mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2025/2026 igera kuri miliyari 7.178 Frw mu mwaka wa 2026/2027.

Abasenateri bagaragaza ko iri gabanuka rishobora kudindiza intego igihugu cyihaye yo guteza imbere urwego rw’inganda nk’imwe mu nkingi z’iterambere ry’ubukungu, ndetse no kongera ibicuruzwa byoherezwa ku masoko mpuzamahanga.

Perezida wa Komisiyo ya Sena y’Ubukungu n’Imari yavuze ko mu igenzura ryakozwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, hagaragaye ko hari ibyanya by’inganda bikigaragaramo ibibazo by’ibikorwaremezo bidahagije.

Ati “Usanga hari ibyanya by’inganda bitaragezwamo ibikorwaremezo nk’imihanda, amashanyarazi, amazi, uburyo bwo gutunganya imyanda n’ibindi, ndetse n’aho byagejejwe ugasanga bitarahagije.”

Yongeyeho ko hari inganda zamaze kuhagera ariko zigakomeza guhura n’imbogamizi zirimo ibura ry’amashanyarazi cyangwa gucika kwayo kenshi, ibintu bishobora kwangiza ibikoresho no kudindiza umusaruro.

Ati “Hari aho bavuga bati ‘imashini zacu zishobora kwangirika’ kubera amashanyarazi agenda acika, cyangwa ugasanga babuze umuriro burundu ntibabashe gukora.”

Sena ivuga ko kutihutisha ishyirwa ry’ibikorwaremezo mu byanya by’inganda bishobora gutuma abashoramari badashishikarira kubaka inganda nshya, bikabangamira intego ya gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NST2) yo kuzamura umusaruro w’inganda ku mpuzandengo ya 10.6% buri mwaka.

Komisiyo ya Sena y’Ubukungu n’Imari isanga hakwiye kongerwa ingengo y’imari igenerwa ibyanya by’inganda kugira ngo bifashe kongera umusaruro w’inganda, cyane cyane uwoherezwa hanze y’igihugu.

Abasenateri bagaragaza ko guteza imbere inganda bifite uruhare rukomeye mu kugabanya ibitumizwa mu mahanga no kongera ibyoherezwa hanze, bityo igihugu kikabona amadovize menshi.

Bavuga ko kudindira kw’iterambere ry’inganda bishobora kugira ingaruka ku gaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, kuko igihugu cyakomeza gukenera amadovize menshi yo gutumiza ibicuruzwa hanze, kurusha ayo kibona mu byoherezwa ku masoko mpuzamahanga.

Ibi byagarutsweho mu gihe Leta ikomeje gushimangira gahunda yo kongera uruhare rw’inganda mu musaruro mbumbe w’igihugu no guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.

0 Comments

There are no comments yet

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *